<
Amaze imyaka 23 adaca inzara
Yashyizweho kuya 2017-09-08 00:05:14 na Ntirushwa Anaclet
VISITS : 764

Ayanna Williams ukomoka mu mugi wa Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byamusabye imyaka 23 kugira ngo agire inzara ndende ku isi dore ko izi nzara ze zose zifite uburebure bwa metero 5.4.

Ayanna Williams wo mu mugi waTexas yaciye agahigo ko kugira inzara ndende ku isi bimutwaye imyaka 23, ibi bikaba byaratumye yandikwa mu gitabo cy’abantu bakoze ibintu bidasanzwe kandi by’udushya kwizwi nka Guinness World Records muri uyu mwaka. Buri rwara rwe rumwe rupima metero 0.6 z’uburebure, naho zose hamwe zigapima metero 5.4 z’uburebure.

Byamusabye imyaka 23 kugira ngo ace agahigo ko kugira inzara ndende ku isi

Mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru bitandukanye, Williams yavuze ko ibi yabitewe n’inshuti ze zabigerageje bigatuma ashaka guca aka gahigo. Byamusabaga kumara icyumweru cyose asiga izi nzara bikanamubera imbogamizi ikomeye mu gihe ashatse kwambara ipantaro.

Yakomeje agira ati “ ni gewe watowe kandi ni gewe watsinze gusa mu buzima bwange sinari narigeze ntekereza ko nakwandikwa mu gitabo cy’abakoze ibintu bidasanzwe kandi by’udushya”.

Ayanna Williams yanahawe ishimwe kuri aka gahigo aciye

Yasoje avuga ko ibi yabikoreye kugira ngo kandi yereke abana be ko bashobora kugera ku kintu cyose bifuje kugeraho.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page