<
<
Amarozi amaze gufata indi ntera mu mupira w’amaguru mu Rwanda
Yashyizweho kuya 2016-12-20 08:55:34 na Ntirushwa Anaclet
VISITS : 502

Kugeza ubu n’ubwo bitemerwa na bamwe abandi bakabihakana ariko byamaze kumenyekana ko mu gihugu cy’u Rwanda by’umwihariko mu birebana n’umupira w’amaguru ibijyanye n’amarozi cyangwa imyemerere y’umwijima ari mbiri mbiri.
Ibi byagaragaye kur’uyu wa gatanu aho ikipe ya Rayon sport yari yerekeje mu ntara y’amajyepho mu karere ka huye gukina umukino wa shampiona n’ikipe yaho ya Mukura victory sport,aho umupira waje kurangira ari 1-1,ariko ibyagaragaye mur’uyu mukino ni agahomamunwa.

Ubundi umukino watangiye neza ku mpande zombi ariko biza kugaragara ko mu izamu rya mukura harimo ikintu cyangwa igipfunyika,byaje gukomeza gushyushya abantu aho byaje kurangira umukinnyi umwe wa rayon sport acunze igihe umuzamu wa mukura yari yavunitse bari kumuvura maze yirukankana cya gipfunyika nyuma biza kugaragara ko ari urushinge rudoda imyenda bari bahambiyeho ibitambaro.

Aha ni mu mvururu zari zatejwe n’agapfunyika k’urushinge n’ibitambaro byari byashyizwe mu izamu ry’ikipe ya mukura victory sport

Yaba umusifuzi yaba abayobozi b’amakipe ntacyo babivuzeho ariko ntibyabujije gushyushya imitwe ya bamwe cyane cyane ababyemera.Kur’uyu wa kabiri Peresida wa FERWAFA NZAMWITA Vincent de Gaule akaba yatangaje ko bagiye kwicara bakaganira n’amakipe hanyuma bagafatira umwanzuro iki kibazo gitangiye gushaka guhuhura umupira w’amaguru dore ko n’ubundi wasaga n’aho utangiye gutera imbere.Turacyakurikirana iyi nkuru neza tukazabagezaho imyanzuro izafatirwa iki kibazo mu nkuru zacu zitaha.Gusa haribazwa niba ayo marozi abaho kandi agakora koko kuki ikipe zimwe zihora zitsindwa ? Ubwo se zabuze aho zijya guhahira ayo marozi ra ?

Anaclet NTIRUSHWA//UMUBAVU.COM

TANGA IGITEKEREZO AHA
KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page