<
Agathon Rwasa ari gutegura intambara ikomeye izatangirira i Bujumbura
Yashyizweho kuya 2017-07-29 03:09:51 na admin
VISITS : 2077

Jacques Bigirimana ufatwa nk’umuyobozi w’Ishyaka rya FNL wemewe na Leta y’u Burundi arashinja ubwicanyi no gutegura intambara , Agathon Rwasa nawe uzwi nk’umuyobozi ndetse akaba n’uwashinze FNL.

Bigirimana akaba avuga ko Agathon Rwasa ubu usigaye ari Visi Perezida wa Mbere w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi ko yafashe inzira y’intambara izatangirira mu ntara ya Bujumbura Rural no mu mujyi wa Bujumbura ndetse ko n’intwaro zatangiye gutangwa hakaba hari n’inama zikorwa nijoro.

Bigirimana agaruka ku kuba Agathon Rwasa yarakunze kugaragaza ko afite ubwoba bw’umutekano we ngo ni ukujijisha.

Mu ibaruwa Bigirimana yashyikirije abayobozi bakuru batandukanye harimo na Perezida Nkurunziza agira ati "Rwasa Agathon avuze ko umutekano we ubangamiwe aba arimo gutegura ubwicanyi, kuko mu minsi mike ujya wumva bateze imitego mu mihanda .mujya mwumva abantu bishwe.Nubu muraje mwumve muri iyi minsi ntimuzareka kumva abantu bishwe’’

Bigirimana Jacques ushinja Agathon Rwasa gutegura intambara

Muri iyo baruwa ,Bigirimana asaba Leta y’u Burundi ko yamutega amatwi kuko
afite amakuru ko Agathon Rwasa yasubiye mu bwicanyi ndetse ko hari n’abayoboke be bafatanwa intwaro.

Bigirimana akaba asaba abayobozi b’inzego zitandukanye mu Burundi kugira icyo bakora mu maguru mashya ku byo ashinja Agathon Rwasa.

Agathon Rwasa ushinjwa gutegura intambara itazangirira i Buhumbura

Agathon Rwasa ntaragira icyo atangaza kuri ibi ashinjwa na Bigirimana Jacques nk’uko bigarukwaho n’ibirangazamakuru bitandukanye byandikirwa mu Burundi.

Kuva mu 1988 nibwo Gathon Rwasa yatangiye kuyobora FNL nk’umutwe w’inyeshyamba urwanya leta y’u Burundi.

Agathon Rwasa wakunze kuba ku ruhande rw’abahutu bashaka ubutegetsi akaba yaravuzwe mu bwicyanyi bwabaye ku ya 15 no ku ya 16 Kanama 1988 aho Abatutsi 5000 bo muri Komini ya Ntega mu Ntara ya Kirundo na Marangara yo mu ntara ya Ngozi bishwe nk’uko byemejwe na Manisitiri w’Umutekano ,Aloys Kadoyi wariho icyo gihe.

Agatho Rwasa akaba ashinjwa ubwicanyi bwakorewe abanyamulenge 166 mu mwakwa wa 2004 mu nkambi ya Gatumba mu Burundi gusa we arabihakana.

Gabriel Habineza/Umubavu.com

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page