<
Abasize irangi ibitaro bya Shyira biherutse gutahwa na Perezida Kagame baratabaza
Yashyizweho kuya 2017-07-19 05:16:19 na admin
VISITS : 1173

Bamwe mu bateye irangi ku bitaro bikuru bya Shyira ndetse bakanaritera ku rwunge rw’amashuri rwa Vunga bavuga ko bambuwe ayo bakoreye nyuma y’aho uwabakoreshaga witwa Mugabo Jean yaje kuburirwa irengero. Ubuyobozi bw’Akarere bwo buvuga ko butari buzi iki kibazo bityo bugiye kugikurikirana.

Abagabo bane bavuga ko baturutse i Kigali bahawe akazi na Jean Mugabo, bahereye ku bitaro basiga irangi baharangije bajya ku mashuri maze imirimo igiye kurangira uyu Mugabo baramubura.

Uwahaye Mugabo isoko ngo yabasabye ko bakomeza akazi mu gihe uriya wabahaye akazi ataraboneka maze nyuma y’iminsi ibiri bahita bahagarikwa maze babura uwo bishyuza hagati y’uwabahaye akazi (batabonaga) n’uwamuhaye akazi nawe.

Laurent Nkusi umwe muri aba bagabo ati “Twakoze ibyo twasabwe byose, uwaduhaye akazi agenda atatwishyuye n’uwamuhaye isoko aradukoresha nawe abonye ko twishyuza menshi ahita aduhagarika avuga ngo tumutegereze (Mugabo Jean) azabe ari we utwishyriza”

Mugenzi we witwa Silas Bavumiragira ati “ Ingenieur wadukoresheje imibyizi ibiri gusa nawe ari mu baturenganyije, adusaba kumenya amakuru y’aho Mugabo Jean yagiye twaramushatse twaramubuze na telephone ye ntikiba ku murongo, tubona iyo atubwiye ngo ntari buduhembe nawe aba abifitemo ubushake. Ese ni gute yabura umuntu yahaye isoko ? Twe aba atugora kuko we basanzwe baziranye.”

Jean Mugabo uzwi ku izina rya Kazungu wahaye aba bagabo akazi koko telephone ye ntiri kumurongo kuko Umuseke wagerageje kenshi kumuvugisha nticemo.

Ibitaro bishya bya Shyira byatashywe ku wa 4 Nyakanga uyu mwaka na Perezida wa Repubulika Paul Kagame

Peterson Twagira Mutabazi umwe mu bahaye akazi Mugabo Jean yabwiye Umuseke ko Mugabo bamuhaye akazi ko gusiga irangi ku bitaro no ku mashuri ya Vunga bakanamwishyura hanyuma nawe ngo yahise yigendera na bo baramubura. Avuga ko aramutse abonetse bafasha aba bagabo kumwishyuza.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Uwanzwenuwe Theoneste we avuga ko iki kibazo batari bakizi ariko ngo bagiye kugikurikirana.

Ibitaro bishya bya Shyira biri mu murenge wa Shyira byatashywe ku wa 4 Nyakanga uyu mwaka na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, u Rwanda rwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 23.

Srce:Umuseke

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page