<
Abasirikare 12 ba Uganda biciwe muri Somalia
Yashyizweho kuya 2017-07-31 02:44:29 na admin
VISITS : 163

Abasirikare bagera kuri 12 bo mu gisirikare cya Uganda, UPDF bari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia basize ubuzima mu gitero cyabagabweho mu mpera z’icyumweru gishize.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig Richard Karemire yemeje aya makuru avuga ko aba basirikare batezwe igico n’abagizi ba nabi muri Somalia ku mugoroba wok u cyumweru, 12 bagahita bahasiga ubuzima abandi benshi bagakomereka bikomeye.

Brig. Karemire yasobanuye ko iki gitero cyabagabweho ibwo bari mu mujyi wa Gorowen uherereye mu bilometero 140 uturutse mu Majyepfo y’umurwa mukuru Mogadishu, iki gitero kikaba cyaragabwe n’abarwanyi ba Alshabaab.

Uretse aba bishwe, ngo hanangiritse ibintu byinshi birimo n’inyubako, n’ibindi.

Igisirikare cya Uganda cyo cyatangaje abasirikare 12 mu gihe hari ibindi bitangazamakuru byo bivuga ko hapfuye 21.

Kugeza ubu, iperereza rirakomeje ngo hamenyekane neza niba ari AlShabaab yihishe inyuma y’iki gitero cyangwa hari undi mutwe runaka kuko iki ni kimwe mu bitero bihitanye abasirikare benshi bari mu butumwa.

Minisiteri y’umutekano muri Uganda yahaye icyubahiro abasirikare baguye mu butumwa bw’amahoro ndetse inizeza kuba hafi y’imiryango ya bo.

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page