<
Abarwanyi 11 ba M23 baguye muri Uganda abandi 10 bemera gutaha muri Congo
Yashyizweho kuya 2017-09-08 03:30:20 na admin
VISITS : 1182

Abarwanyi 10 bahoze mu mutwe wa M23 nibo igisirikare cya Uganda, UPDF, cyashyikirije Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe ku rundi ruhande bivugwa ko abandi 11 bamaze gupfira mu Nkambi ya Bihanga bacumbikiwemo na Leta ya Uganda.

Ibi bikaba byarabaye kuri uyu wa Kane tariki 7 Nzeri 2017 nyuma ya saa sita ku cyicaro cya division ya 2 y’ingabo za Uganda ahitwa Makenke muri Mbarara. Umuhango ukaba wari uyobowe na komanda wungirije w’iyi division, Col Fred M. Karara wari uhagarariye umuyobozi we, Brig. Paul Lokech uri mu ruzinduko rw’akazi mu Burusiya.

Col Karara yatangaje ko bane mu bahoze mu mutwe wa M23 bacyuwe, bahungiye muri Uganda nyuma yo gutsindwa k’uyu mutwe muri Repbulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe abandi batandatu ngo bari batorotse inkambi ya Bihanga muri Ibanda, aho igisirikare cya Uganda cyari cyabahaye ubuhungiro.

Nk’uko bitangazwa na Chimpreport dukesha iyi nkuru ngo aba barwanyi 6 baratorotse bashaka gusubira muri M23, ariko bongera gukubitwa inshuro bongera guhunga basubira muri Uganda nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

Ngo bongeye gufatwa bagerageza kwinjirira i Bunagana mu Karere ka Kisoro, bashinjijwe ibyaha barakatirwa igihano bagikorera muri gereza ya Ndorwa iri mu Karere ka Kabale.

Col. Kakara yagize ati : “Ntidushobora kubakira kuko bakoresheje nabi icumbi twabahaye tubakira muri Bihanga ; batawe muri yombi, bamburwa intwaro bashyikirizwa polisi baburanishwa mu rukiko, abenshi muri bo baracyakora igihano”.

Akomeza avuga ko nyuma y’amezi 6 y’igifungo, basubiye muri bagenzi babo mu nkambi ya Bihanga, ariko nyuma basaba gusubira mu gihugu cyabo ku bushake. Icumi bashyikirijwe ku mugaragaro Ambasaderi wa Congo muri Uganda, Jean Pierre Masala, bikaba biteganyijwe ko kuri uyu wa gatanu burira bus ibacyura muri Congo.

Abemeye gutaha muri Congo ni ; Wo1. Faustin Ndajimana, Cpl. John Paul Nzeyimana, L/Cpl Derrick Munyankusi, Pte. Vincent Rukundo, Pte. Rodgers Kubwimana, Pte. Jimmy Nkurinziza, Capt. Frank Jevish Baguma, Capt. JohnBosco Mugisha, Lt. Eugene Abimaana Kiwasha n’umuyobozi wabo, Lt. Col. Alfonse Mashango Ngabo.

Ambasaderi wa Congo muri Uganda , Jean Pierre Masala yaboneyeho gushimira perezida Museveni ku bushake bw’igihugu cye mu kurangiza ibibazo bya Congo, ndetse yizeza aba bahoze ari abrwanyi ko igihugu kuri ubu gifite amahoro kandi kiteguye kubakira bakagira uruhare mu iterambere ryacyo.

Yanahishuye umugambi wo kwinjiza mu gisirikare cya leta abahoze ari abarwanyi mu gihe babyifuza, aho yavuze ko muri bagenzi babo 189 batashye mu Ukuboza 2014, 129 kuri ubu bari mu gisirikare cya leta kandi bari mu kazi muri Beni.

Bikaba biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Nzeri 2017 aribwo imodoka zijyana muri Congo aba barwanyi 10 bemeye gutaha nk’uko byemejwe na Ambasaderi Jean Pierre Masala.

Umwe mu bayobozi mu nkambi ya Bihanga, Maj. Peter Mugisa, ku rundi ruhande yemeza ko benshi mu bahoze muri M23 bari muri iyi nkambi batifuza gutaha, ndetse ngo abagera kuri 11 bakaba bamaze kuhapfira bazize impfu zisanzwe.

Umubavu.com

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page