< Abari bategereje Salax Awards ku itariki ya 23 bakureyo amaso ariko gutora birakomeje

Abari bategereje Salax Awards ku itariki ya 23 bakureyo amaso ariko gutora birakomeje
Yashyizweho kuya 2016-12-21 02:37:06 na admin
VISITS : 253

Abategura amarushanwa ya Salax Awards batangaje ko aya marushanwa atakibaye kuwa 23 Ukuboza 2016 atakibaye, Emma-Claudine Ntirenganya umuyobozi w’Ikirezi Group ubwo yaganiraga n’umubavu.com yavuze ko babuze aho batangira ibihembo bya Salax Awards bakaba batanatangaza indi tariki bizatangirwaho kuberako abafata ibyemezo bagiye mu biruhuko by’umwaka hanze y’u Rwanda.

Yagize ati “Ntabwo twagaragaje igihe bizabera kuberako abafata ibyemezo ntabo twabonye ngo batubwire igihe baduhera aho bizabera ninayo mpamvu tuzabivuga vuba muntangiriro z’ukwezi gutaha, iminsi mikuru imaze kuvamo."
Akomeza avuga ko bari basanzwe batanga itariki y’igihe bazatangira ibihembo hanyuma bakamenyesha aho bashaka gukorera baba saba itariki bavuze.

Bamwe mubahanzi bahatanira ibi hihembo bya Salax Awards baravuga ko n’ubwo ababa bateguye ibi bihembo bahura n’imbohamizi zitandukanye ariko n’abarebera umuziki nyarwanda bakwiye gufashanya bagateza imbere umuziki.

Danny NANONE ubwo yaganiraga n’umubavu.com yavuze ko kuba babihagaritse bitewe n’impamvu zitandukanye harimo no kubura aho gukora, ntakibazo abibonamo kuko aho kugirango bakore ibintu bitari byiza waba uretse ukitonda.

JPEG - 247.4 ko
Danny Nanone ari mubahatanira ibi bihembo

Yagize ati “ Burya byanze bikunze ikintu cyose kigira impamvu iyo umuntu yateguye ikintu aba afite impamvu kandi abandi babitegura bafite impamvu babitegura ariko ntabwo ukwiye gutegura ibintu huti hut I bagendeye kubitekerezo by’abandi, abantu babitegura bari bakwiye gufashwa n’abarebera umuziki bagateza imbere umuziki kuko ibintu nk’ibi birawudindiza.”

Pacient Bizimana umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana yavuze ko bibaye byiza byaba muri uyu mwaka kuko gufatanya edition 2 mu mwaka umwe biragoye.

JPEG - 62.9 ko
Patient Bizimana ari mu bahatanira ibi bihembo

Yagize ati “bibaye byiza byaba muri uyu mwaka kuko nk’abantu baba baratanze amafaranga yabo bashyigikira umuhanzi baziko bazishimana mumpera z’umwka bakabona ntibibaya ntabwo babyishimira birababaza.”

Ubuyobozi bwa Ikirezi Group butegura ibihembo bya Salax Awards mu itangazo bwashyize hanze rinavuga ko impamvu aya marushanwa yahagaritswe ari uko byatewe na gahunda nyinshi zo mu mpera y’umwaka zatumye ahagombaga kubera aya marushanwa hataboneka, bityo bahitamo kuyahagarika.

Iri tangazo rigira riti “Ubuyobozi bw’Ikirezi Group Ltd ku bufatanye na Yes Africa ltd, buramenyesha abahanzi bose bari ku rutonde rw’abahatanira ibihembo bya Salax Awards Edition ya 7, Ubuyobozi bw’Urugaga rwa muzika, abanyamakuru b’imyidagaduro, abafatanyabikorwa, abaterankunga hamwe n’Abanyarwanda bose muri rusange, ko kubera ikibazo cy’ahazabera Salax Awards hatabonetse bitewe na gahunda nyinshi zo mu mpera y’umwaka, ibirori byo gutanga ibihembo bitazaba ku itariki 23 Ukuboza nk’uko byari byaratangajwe.”

Muri iri tangazo ryatanzwe na Emma-Claudine Ntirenganya umuyobozi w’Ikirezi Group ntibagaragaje niba nta handi aya marushanwa yimuriwe, ntihanagaragajwe igihe yimuriwe.

Aya marushanwa yakomeje kutavugwaho rumwe ; aho bamwe mu bahanzi bakomeye bagiye bayikuramo barimo King James, Teta Diana na Christopher.

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page