<
Abanyuze mu bigo Ngororamuco baratabariza abo babisizemo
Yashyizweho kuya 2017-08-30 03:56:55 na admin
VISITS : 1666

Bamwe mu baturage bafungiwe mu bigo ngororamuco baratabariza abo basizemo kuko batizeye ko bazavamo amahoro.

Barahamya ko ibyo bakorerwa biba bigamije kwica aho kwitwa ko ari ukugorora abakosheje. Gusa igipolisi cy’u Rwanda kirahakana cyivuye inyuma ko nta n’umuturage barya urwara mu baba bahafungiwe nk’uko bitangazwa na Radio Ijwi ry’Amerika.

Ni ubuhamya bw’umwe muri benshi bafungiwe ku kigo ubutegetsi bwita ’ngororamuco’ cya Nyabishongo, giherereye mu murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu.

Abanyuze muri icyo kigo bambwiye Ijwi ry’Amerika ducyesha iyi nkuru ko inkovu basigiwe n’ubuzima bubi babayemo mu gihe bahamaze bafunzwe zikiri nshya kandi ko ibihe bibi bahagiriye bikomeza kubagaruka mu ntekerezo buri munsi.

Hari abavuga ko kubera inkoni n’ibindi bikorwa mbabazamubiri bakorewe byatumye bahahamuka ku buryo basigaye birinda icyo ari cyo cyose cyatuma bongera kuhafungirwa.

Raporo z’imiryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu nka Human Rights Watch zakunze gutunga u Rwanda agatoki ko ruhonganya uburenganzira bwa muntu mu bigo nk’ibi.

Iy’umwaka ushize wa 2016 yashyize mu majwi ikigo cya Gikondo, icya Muhanda, icya Mbazi mu karere ka Huye ndetse n’iki cya Nyabishongo muri Rubavu, igaragaza ko bafungwa binyuranyije n’amategeko kandi bagakorerwa iyicarubozo.

Ubutegetsi buvuga ko ibi bigo bifasha gusubiza ku murongo abakoresha ibiyobyabwenge, inzererezi, indaya, abajura boroheje, abazunguzayi, abasabiriza, abana n’abakuze barangwa n’imyitwarire ibangamye ; abafite ibyaha binini bakanyuzwa muri ibyo bigo bakajya gufungwa abandi bakagororwa, bagahabwa ubumenyi mu myuga itandukanye ; ariko raporo ya 2016 ya HRW yagaraje ko hari benshi barinze bafungurwa nta mwuga n’umwe bigishijwe kandi n’ubu hari abatashye bazi icyivugo cy’akarere gusa.

Bamwe mu basore banyuze mu kigo ngororamuco cya Gikondo

Haba kuri izi raporo za HRW cyangwa kuri ubu buhamya bw’abaturage bafungiwe muri ibi bigo, igisubizo cy’ubutegetsi gikomeza kuba kimwe.

Umuvugizi w’igipolisi cy’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba CIP Theobald Kanamugire, ku murongo wa telefone yateye utwatsi amakuru y’uko igipolisi cyaba gitoteza abafungiwe mu bigo ngororamuco.

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page