< Abagabo n’abasore bakunda kwambara amapantaro afatiriye cyane baraburirwa kuko bashobora kuyakuramo imbwa yiruka

Abagabo n’abasore bakunda kwambara amapantaro afatiriye cyane baraburirwa kuko bashobora kuyakuramo imbwa yiruka
Yashyizweho kuya 2016-11-24 12:36:14 na admin
VISITS : 812

Amapantaro afatiriye cyane ashobora kuba intandaro yo kurwara kanseri y’imyanya myibarukiro (Prostate) ku bagabo, abakunda aya mapantaro baraburirwa kuyareka kuko bashobora gukuramo imbwa yiruka.

Kanseri ya Prostate ni kanseri ifata imyanya myibarukiro ku bagabo, cyane cyane udusabo tw’intanga ngabo , aho cyane igaragazwa no kubyimba k’utwo dusabo ku buryo bukabije.

Ni indwara ikunze kugaragara bitinze ariko ikaba yagira ingaruka nyinshi k’uyirwaye harimo n’urupfu. Amakuru ava ku rubuga ’Girubuzima’, impuguke mu by’ubuzima zivuga ko bimwe mu biyitera abagabo babyikururira, harimo no gukunda kwambara imyenda ifatira ubugabo.

JPEG - 7.2 ko
Amapantaro afashe cyane abagabo ashobora kubakururira ibibazo by’ubuzima

Izindi mpamvu zitera iyi kanseri harimo inkurikizi z’indwara zibasira imyanya myibarukiro ku bagabo nka mburugu,imitezi, Sifilisi(syphilis) iyo zitavuwe neza.Gusa uwazirwaye ntibiba bivuze ko agomba kurwara kanseri ya prostate.

Indyo yuzuye ni kimwe mu byagufasha kwirinda iyi ndwara akenshi yibasira abarengeje imyaka 50.

Andi makuru dukesha urubuga medical news today avugako ubushakashatsi bwakorewe ku bagabo 2,000 bo mu gihugu cy’Ubwongereza n’ishami ryitwa ‘TENA Men’ bwagaragaje ko amapantaro afashe cyane ashobora gutera ububabare mu mabya, ugucika intege mu ruhago n’izindi ngaruka nyinshi.

Nubwo bimwe mu byamamare mu bagabo (Abasitari) bakunda amapantaro abafatiriye, ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo 10 ku ijana bagaragaweho n’ingaruka nyuma yo kwambara aya mapantaro abafashe cyane.

Dr. Hilary Jones, umuvugizi w‘iri shami rya TENA Men agira ati “ abagabo bambara amapantaro abafatiriye cyangwa n’amakariso abagundiriye bishobora kubangiriza ubuzima. Kwambara imyenda ifashe cyane imyanya y’ubugabo igihe kirekire bishobora guteza imyanda mu nkari bikaba byateza uruhago kudakora neza ndetse bigatuma habaho ugucika intege kw’intanga ngabo.

Ati “Nabonye abagabo benshi bagize ibibazo by’amabya kubera kwambara udupantaro tubagundiriye birenze. Ati “Inama ntanga nuko mwajya mubanza kumva ko amapantaro yanyu abaha ubwisanzure bw’umubiri, ati “Mureke kurutisha ibigezweho ubuzima bwanyu,”

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi kandi byagaragaje ko 50 ku ijana by’abagabo bagira ububabare mu ruhago naho 25 ku ijana bakababara bikabije mu ruhago, umwe muri batanu akaribwa mu mabya.

40 ku ijana bavuze ko bagomba kwambara ibigezweho igishaka kikaba, batatu mu icumi bo bavuga ko batewe ibibazo no kwambara utu dupantaro tubafashe cyane naho 33 ku ijana bavuga ko bataramenya neza ingano (size) y’ipantaro bakwiye kwambara ibakwiriye.

Elias Hakizimana

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page