<
Ababyeyi bari bafashwe bugwate n’Ibitaro bya Muhima kubera kubura ubwishyu bararekuwe
Yashyizweho kuya 2017-08-22 04:12:11 na admin
VISITS : 488

Ababyeyi barenga 30 bari bafungiye mu bitaro bya Muhima mu Karere ka Nyarugenge kubera kubura ubwishyu ndetse bakagaragaza ko babangamiwe n’ubuzima babayemo barishimira ubuvugizi bakorewe n’Itangazamakuru kuko baje kurekurwa nta faranga na rimwe batanze.

Ku wa Gatanu tariki 18 Kanama 2017 nibwo aba babyeyi batangarije Radio /Tv one ko bahangayikishijwe n’ubuzima bwabo ndetse n’ubw’abana babo bitewe n’uko harimo n’abamaze iminsi irenga itatu badafite icyo bakoza ku munwa.

Umwe yagize ati “ Naje mu bitaro umwana afite amezi abiri, nari nje kumuvuza banca ibihumbi 250 kandi mu by’ukuri nta bushobozi mfite, umwana amazemo amezi ane ubu afite amezi 6 yatangiye gufata imfashabere ariko kubera ko nta kintu abona inzara iratwica.”

Hari n’abavugaga ko bahangakishwa n’uko abana babo basigaye bambara ubusa bitewe n’uko imyenda bahajyanye bajya kubyara yamaze kubabaho mito.

Undi mubyeyi yari yagize ati “ Naje mu bitaro ku itariki 12 Gashyantare nje kubyara, narabyaye umwana arinze angana gutya ku buryo imyenda nazanye yabaye mito none asigaye yambaye ubusa.”

Aba babyeyi bavuze ko basabye Ibitaro gufata amarangamuntu yabo bityo bagataha bakajya gushaka ubwishyu ariko bikanga.

Gusa Umuyobozi ukuriye abaganga muri ibi bitaro bya Muhima, Rivuzwe Theogene avuga ko hari abanga kugaragagaza amarangamuntu yabo kugira ngo imyirondora yabo itagaragara bityo Ibitaro bikabona uburyo bibakurikirana bari hanze.

Ati’’Ufite irangamuntu we turamureka akadukorera inyandiko y’ukuntu azishyura amafaranga arimo gahoro gahoro ahubwo ikibazo ni uko iyo tubatse amarangamuntu banga kuyatanga.”

Nyuma y’Umunsi umwe iyi nkuru itangajwe ngo ibitaro bya Muhima byasabye aba babyeyi ko bazana amarangamuntu yabi ubundi buri wese agahabwa igihe azishyurira umwenda aberyemo ibitaro.

Ngo Ibitaro bikaba byarasigaranye numero y’Itangamuntu ,imyirondoro yaho umuntu abarizwa na numero za Telefone maze buri wese atera igikumwe arataha.

Aba babyeyi bavuga ko batarenganya ibi Bitaro bya Muhima kuko byabahaye ubuvuzi bari bakeneye kandi bugomba kwishyurwa ari nayo mpamvu mbere y’uko bataha babanje kwicara hamwe bagakora akanama bakemeranya ko bagiye gukemura ikibazo birinda kuzongera kugongana n’ibitaro ibyo ari byo byose.

Ikibazo cy’abarwayi bafatwa bugwate n’ibitaro byo hirya no hino mu gihugu kubera kubura ubwishyu bwa serivisi baba bahawe si gishya by’umwihariko muri ibi bitaro bya Muhima ariko bakarekurwa ari uko itangazamakuru ribishyize ahagaragara.

Umubavu.com

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA
KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page