<
<
ADEPR yongeye ku baka andi mateka meza rifungura Itorero mu Bubiligi
Yashyizweho kuya 2016-12-24 06:34:36 na admin
VISITS : 1180

ADEPR yafunguwe Itorero mu Bubiligi, nyuma ya Uganda ibi bigaragaza uruhare rw’Itorero mu kubanisha abanyarwanda baba abari mu gihugu cyangwa abari mu mahanga, ibi kandi bikagaragaza akamaro k’itorero ADEPR Ifite mu Gihugu.

Nyuma yo gufungura rikanatanga inshingano kubagombaga kurihagararira mu rurembo rwa Uganda Itorero rya ADEPR ryafunguye ururembo rw’Iburayi rukore mu bubirigi bishingiye kwaguka mu ivugabutumwa hirya no hino ku Isi mu rwego rwo kuzuza inshingano ryasigiwe na Yesu Kirisito.

Ejo kuwa gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2016 nibwo itorero rya ADEPR ryafunguye ishami ryabo mu Gihugu cy’Ububirigi mu rwego rwo kwegera abakirisito baryo no kurohereza bamwe babanyarwanda baba mu bihugu by’amahanga.

Umuvugizi w’ungirije ushinzwe ubuzima bw’itorero Bishop Tom Rwagasana mu kiganiro yagiranye na bwiza.com mu gihugu cy’ubu Birigi yavuze ko ubu itorero rya ADEPR rimaze kugira ururembo rw’Uburayi aho ubu ryafunguye mu gihugu cya Norvege mu cy’umweru gishize nejo kuwa gatanu naho bakaba barafungu mu gihugu cy’ubu Birigi aho kanndi bazakomeza bagafungura mubufaransa,Canada,America n’ahandi.

Bishop Tom yakomeje avuga ko ntakindi itorero rigamije Atari ukwagura ubwami bw’Imana no korohereza bamwe mu banyarwanda baba mu mahanga barahoze basengera muri ADEPR.”ati:Ntakindi nukwagura ubwami bw’Imana nkuko ari inshingano nk’abakozi b’Imana,ubu turimo turegera bamwe mu bakirisito bacu bagiye mu mahanganga kuko bagiye bagorwa no kubura aho basengera ndetse bakagorwa n’imyemerere yamwe mu matorero bagiye basanga muri ibi bihugu,aba nabo bahawe inshingano turabasaba gukunda umukumbi bayoboye no guharanira ubumwe bw’itorero n’ubw’abanyarwanda bagengeye ku ijambo riri muri 1Timoteyo 3:1. ”

JPEG - 141.6 ko
ADEPR yasengeye abagiye kuyihagararira mu Bubiligi

Bamwe mu bahawe inshingano :
Abashumba :

1) Mutiganda Jean Claude
2)Ugirabe Ernest
Abarimu :(Abavugabutumwa)
1)MUKANDAHIRO Didacienne
2)BUGINGO Jean Damascène
Abadiyakoni :
1)MUTESA Aloys
2)NDAYISHIMIYE Jean marie
3)Mbonyinshuti David
4)Kaligirwa Angélique
5)Mukagatare Consolée
6)Nyiraburindwi Caritas

JPEG - 72.3 ko
Abahagarariye ADEPR mu Bubiligi Mutiganda Jean Claude na Ugirabe Ernest

Pastor Ugirabe Erneste wanahawe inshingano y’ubushumba akaba ashinzwe ubuzima bw’itorero mu ururembo rw’Uburayi rufite ikicaro mu gihugu cy’ububirigi yatangarije bwiza.com ari amashimwe kubatuye iburayi kuko bari baragowe no kubona abo bahuje imyemerere nkiy’itorero rya ADEPR bakaba bari basanzwe basengera mu cyumba cy’amasengesho aho bari barishyize hamwe no bakaba bashubijwe babonye uko bagiye gukorera Imana mu buryo bwagutse.

Yavuze ko nyuma yo guhabwa inshingano bagiye gukora uburyo ahuza abanyarwanda babakirisito bari baratanye ndetse no gukomeza kuvuga ubutumwa bwiza mu banyarwanda no mubazungu kugirango bamenye umwami n’umukiza ati : urabona hano byari bigoye kuko wasanga hari amadini y’abantu ku igiti cyabo baza bakayashinga nyamara twarareba tugasanga bidahuye nuko mu itorero ryacu byari biri ariko ubu tugiye gukora umurimo w’Imana tugarurua bamwe bari baragiye batatana ariko nanone duharanira kuba umwe nkuko tubisabwa n’ubuyozi bw’itoreroryacu.

Ugirabe avuga ko ikihutirwa ubu ari guhuza abanyarwanda kugarura abazimiye ku Mana, gutegura ibiterane byinshi no gukora mu buryo bwo kuvuga ubutumwa umwe kuri umwe ariko cyane bibanda ku urubyiruko rw’abanyarwanda nurw’abazungu.

Bishop Tom Rwagasana yavuze ko iki ari igikorwa kiza itorero rikoze kuko mu gihugu cy’ububiligi no mu burayi ari hamwe mu hantu hari abanyetorero ndetse ko hari n’amateka y’itorero menshi kuko abayoboye itorero bose ariho basigaye baba n’imiryango yabo. Ati, "Habayo umuryango wa Kabutura wayoboye itorero bwambere,habayo Nsanzurwimu wayoboye kugeza mu gihe cya Jenoside yakorewe mu 1994 habayo kandi na Usabwimana Sanuel wayoboye kugeza mu 2012,aba bose bakaba basengera muyandi madini atandukanye cyangwa ku igiti cyabo bivuze ko abakirisito bacu bari barabuze icyerekezo ariko ubu itorero rikomeje kubashakira ibyiza.”

Bishop Rwagasana yasoje yifuriza abakirisito b’itorero rya ADEPR n’abanyarwanda kugira umwaka mushya wa 2016 yifuriza intama ayoboye kugira ububyutse no gutera imbere mu buryo bw’umwuka.
By Nzengimana Theoneste

Ntucikwe !! Horana natwe ukanda hano like kuri page yacu ya Facebook, Twitter na Youtube ukande subscribed kugirango umenye amakuru agezweho buri kanya unareba amavidewo y’indirimbo zihimbaza Imana, ibiganiro bya Politike,Imyidagaduro n’ibindi bishyushye utasanga ahandiusibye ku umubavu.com na umubavu tv.

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

  • Buri wese akore umurimo w’Imana mu rukundo ! Nwirinde kubuza abandi amahoro ! Muzababonera ku mbuto zabo

     
KWAMAMAZA

KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page