<
<
ADEPR Kampala : Korali Gibeon y’i Murambi yahasize amateka atazibagirana
Yashyizweho kuya 2016-12-19 02:01:34 na Ntirushwa Anaclet
VISITS : 385

Korali Gibeon ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR ururembo rw’umujyi wa Kigali muri Paruwasi ya Nyanza/Murambi ,ku wa gatanu w’icyumweru twasoje yahagurutse hano i Kigali yerekeza mw’ivugabutumwa mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda ahitwa Kiryandongo ugana mu majyepfo ya SUDANI.

PNG - 432.3 ko
Korali Gibeoni ya ADEPR Murambi yataramiye abo muri Uganda ihasiga amateka atazibagirana

Iyi korali yo n’itsinda ry’abakozi b’Imana bajyanye nayo basize amateka akomeye muri iki gihugu aho habonetse umubare mwinshi w’abantu bakiriye agakiza ndetse hanakorwa ibindi bikorwa byo gushyigikira iri torero ndetse ADEPR yemezako habaye ikicaro cy’amatorero yose ya ADEPR akorera muri aka karere .

Mu bari bari kumwe na korali Gibeon muri uru rugendo barimo umuvugizi wungirije wa ADEPR Bishop Tom Rwagasana , nyanza Mpamyukuri Nehemie umushumba wa paruwasi ya Nyanza , Ntakirutimana Florien umushumba w’akarereka Kicukiro na Pastor Bwate David wagize uruhare rukomeye mw’izamuka n’iterambere ry’iyi korali ndetse n’abayobozi bombi ba ADEPR Umugi wa Kigali Rev. Pastor Joseph Hakizamungu na Rev.Rurangirwa Emmanuel aho banatanze inkunga yo kugura ikibanza cy’urusengero ingana na miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse banagurira umushumba waho moto izajya imufasha mw’ivugabutumwa.

JPEG - 55.6 ko
Iri n’itsinda ry’abayobozi batandukanye ba ADEPR bari bajyanye na korali Gibeoni ya ADEPR Murambi muri Uganda

inkuru dukesha iyobokamana.com bwana Ingabire Alphonse yavuzeko mu ntangiriro z’ukwezi kwa 11 aribwo batangiye kwitegura urugendo rw’ivugabutumwa mu gihugu cyabaturanyi cya Uganda ati :”Twahagurutse k’umudugudu wa Murambi kuwa kane saa cyenda z’ijoro , ubwo ni murukerera rwo kuwa gatanu w’italiki ya 9 Ukuboza 2016 , tugerayo kuwa gatandatu saa tanu z’amanywa.

Ingabire Alphonse yakomeje agira ati :”ndashima IMANA cyane kuko numvaga abaririmbyi bazarwarira mu nzira ngerageza kugendana imiti , ariko IMANA yacu yagaragaje ko ishobora byose ntabarwaye uretse kunanirwa kurugendo rurerure, turashima IMANA ko twagezeyo amahoro tugaruka ayandi kandi rwose n’ivugabutumwa ryagenze neza cyane haboneka abantu benshi bakiriye agakiza .

JPEG - 62 ko
Bishop Tom Rwagasana yasengeye umwarimu umwe n’uzajya amufasha ivugabutumwa ndetse yemeza ko ADEPR Kiryandongo ariho haba ikiciaro cy’akarere

Bishop Tom Rwagasana umuvugizi wungirije w’itorero rya ADEPR yavuzeko uko iminsi ishira ariko Itorero ry’Imana rikomeza kwaguka no kwagura imbago ndetse yemezako aha Kiryandongo haba ikicaro cy’Itorero ry’akarere ,bivuzeko ariho hakuriye andi matorero ya ADEPR ari muri aka gace cyangwa azavuka muriko ndetse hanakorwa umuhango wo gusengera umwarimu umwe n’umudamu bazajya bafatikanya umurimo w’Imana aha Kiryandongo.

Naho ubuyobozi bwa ADEPR umugi wa Kigali ari nabwo bwateguye iri vugabutumwa Rev .Rurangirwa Emmanuel umushumba w’uru rurembo yavuzeko ashima Imana cyane kubw’uko iri vugabutumwa ryageze ku ntego zaryo ati :”Twahagurutse ikigali na korali Gibeoni ya ADEPR Murambi twerekeza mu gihugu cya Uganda Imana yabanye natwe cyane kuburyo bukomeye kandi twishimiye imigendekere y’iri vugabutumwa doreko nk’ururembo rw’umugi wa Kigali aritwe twari twariteguye .

PNG - 401.5 ko
Rev.Rurangirwa Emmanuel umuyobozi wa ADEPR umugi wa Kigali yanyuzwe n’imigendekere y’uru rugendo

Rev .Rurangirwa Emmanuel yakomeje avugako bagezeyo korali Gibeon yaririmbaga nabo bakavuga ubutumwa mw’ijambo ry’Imana ibintu byose bikuzuzanya ati :” muri uru rugendo nk’ururembo rwa ADEPR umugi wa Kigali twahaye inkunga ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 10 ndetse tunagurira umushumba waho moto izajya imufasha mw’ivugabutumwa ,urumva rero ko uru rugendo rwagize umusaruro mu buryo bw’umwuka no mu mubiri .

PNG - 432.3 ko
Korali Gibeoni ya ADEPR Murambi yataramiye abo muri Uganda ihasiga amateka atazibagirana

Korali Gibeon ikorera umurimo w’Imana mw’itorero rya ADEPR ururembo rw’umujyi wa Kigali muri Paruwasi ya Nyanza ku mudugudu wa ADEPR Murambi yo n’itisinda ry’abakozi b’Imana bari kumwe bahagutrutse hano i Kigali murukerera rwo kuwa gatanu w’italiki 9 berekeza mw’ivugabutumwa mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda ahitwa Kiryandongo bagaruka kumugoroba wo kucyumweru k’italiki ya 11 Ukuboza 2016 ubu bakaba bashima Imana yabakoresheje iby’ubutwari kandi ikabarinda muri urwo rugendo rurerure rutari rworoshye.

src iyobokama.com

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page