< ADEPR Gatsata : Pasteri nyuma yo kubita ibicucu yaba ari mu mugambi wo kubirukana burundu (Kubatenga)

ADEPR Gatsata : Pasteri nyuma yo kubita ibicucu yaba ari mu mugambi wo kubirukana burundu (Kubatenga)
Yashyizweho kuya 2017-01-08 05:50:26 na admin
VISITS : 1706

Nyuma y’uko abaririmbyi bo muri korale Salem bagaragaje ko amatora yabaye afifitse bakandikira umushumba wa Paruwase Nsabayesu Alfan bamusaba kugira icyo abikoraho, kuri ubu uyu mushumba yise abanditse iyi baruwa bicucu ndetse ngo ari no gutegura kubirukana.

Mu gihe abaririmbyi bagaragaza ko amatora yabaye atangenze neza kuko ngo ubwo bari bagiye gutora basabye uwari ahagarariye amatora kubanza kubara abaririmbyi bitabiriye amatora akabyanga ababwira ko aza kubara udupapuro tw’abatoye nyuma bikaza kugaragara ko habayemo uburiganya, byahise bituma basubika amatora, komite iza gushyirwaho na Pasiteri w’umudugudu afatanyije n’uwitwa Gasana nawe wakunze kunengwa n’abakristo.

Baragira bati, “Njye rero hari ikintu mbiziho… ndi umuririmbyi wo muyindi korale hanyuma hari ku itariki ya 27/12/2016 twari tugiye kurepeta mbona umugabo witwa […]na Pasiteri Rwasibo ndetse n’undi mudamu witwa […] ninjira mu rusengero kuko intebe zari zibaye nkeya njya gufata intebe nkiri mu rusengero ngiye gufata intebe nsanga Pasiteri Rwasibo arimo kubwira abaririmbyi ariko language (imvugo) itari nziza , mu rurimi rutari rwiza abwira abaririmbi ngo mutatane buri muntu ajye ukwe undi ajye ukwe noneho ngira amakenga kuko natwe yari amaze iminsi aje kudutoresha bamwe mu baririmbyi bamubaza impamvu atabanje kubara abaririmbyi bahari ababwira ko baza kubara udupapuro tw’abari butore nahise nigira muri korale njya kurepeta, turangije repetisiyo numva abaririmbyi bo muri korale salem bivovota bavuga ko amatora atagenze neza harimo uwinshuti yanjye ndamwegera aba ariwe umpa amakuru y’ukuntu byagenze.”

JPEG - 232.1 ko
Korale Salem niyo irimo bamwe mu baririmbyi bashyigikiwe n’umushyumba ngo bashaka guhagarika

Undi nawe aragira ati “ twari turi gutora, nandika agapapuro nkita “ndifashe”, mu dupapuro tw’amajwi basomye nta ndifashe bavuzemo. Byatumye manika agatoki mbaza impamvu ako gapapuro ntako basomyemo bambwira ko ntacyo nkwiye kuvuga , byahise bituma abandi barririmbyi nabo babaza impamvu ntako basomye( ndifashe) basaba ko amajwi yasubirwamo barabyanga. Pasteri avuga ko korali agiye kuba ayiyoboye, nyuma y’iminsi mikeya batumiza inama mpuzamakorali badutangariza comite nshya ya korali tutazi uko yagiyeho. Twahise twandikira umushumba wa paroisse tumubwira iby’ayo matora uko byagenze, nanubu ntiturasubizwa.”

Twashatse kumenya icyari muri urwo rwandiko mu rwego rwo kumenya niba koko ibyo aba twaganiriye bavuga niba ari ukuri maze Pasteri Nsabayesu Alfan adutangariza ko tudakwiye kumenya ibikubiye muri iyo baruwa ko ntaho batabikwije, kubw’ibyo ngo nta kwiye kuba igicucu nkabo.

Pasteri Nsabayesu aragira ati “ Ibaruwa twayibonye ariko turi mu bihe by’iminsi mikuru, twabasabye ko twahura ejo tukareba niba koko ibyo banditse aribyo […] Usibye ko nzaganira na bariya banditse bakampa amakuru y’imvaho bakambwira uko ibintu byagenze byarangira nkahamagara na bariya 30 hanyuma ukazampamagara nkakubwira uko byagenze.”

Naho ku kibazo cyo kumenya ibikubiye mu ibaruwa Pasteri Nsabayesu yavuze ko nta mpamvu yo kubibwira itangazamakuru anavuga ko abivuze yaba abaye igicucu nk’abayanditse.

Yagize ati “ Ibyo se birakureba ? Ibyo ntabwo bikureba ariko. Abanyamakuru se bakwiye kumenya ibyanditse mu ibaruwa ? Bayiguhe maze nawe [..] ntawe batayihaye, barafotoye bayihaye abapasteri dukorana bose n’inshuti zabo, rubanda rwose, itorero barishyize ahagaragara, uragirango nange mbe igicucu nka bo ? Urabona najya gusebya itorero ?”

Amakuru agera ku kinyamakuru Umubavu.com avuga ko agiye guhamagara abazanye uru rwandiko akababaza iby’aya makuru, agahamagara na bariya 30 basinye kuri iyo baruwa, yasanga ari 2 banditse bonyine akabirukana burundu mu itorero rya ADPR.

TANGA IGITEKEREZO AHA
modération a priori

Ce forum est modéré a priori : votre contribution n’apparaîtra qu’après avoir été validée par un administrateur du site.

Qui êtes-vous ?
Votre message

Ce formulaire accepte les raccourcis SPIP [->url] {{gras}} {italique} <quote> <code> et le code HTML <q> <del> <ins>. Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

  • salemu yarikwiye kuba ihagaritse ivugabutumwa ikabanza igakemura ibibazo ifite. birababaje kubona umuntu abwiriza kandi ari umupagani nawe ! muraririmba tugafashwa ariko mwatikura byose bigahinduka 0.

     
  • Ntugace imanza Gaparo we ??? Salem uyireke ujye uvuga umuntu ubona ko ari umupagani ariko choral uyireke.Iyatangije umurimo muri Salem niyo izabirangiza. Wowe uvuga ibyo ko utarahagarikwa harya ubwo uri umwere 100% harya ?

     
  • ESE WOWE UVUGA GAPARO KO ATARIRIMBANA NAMWE IBYO UBIVANAHE MWARETSE ITIKU

     
  • ariko ko abantu bangije Chorale Salem mutinya kubavuga ?murasiga Ugiriwabo Denyse na Nubuhoro Birasa Claire,na R colonel Ndakebuka ,bitwaje icyo bari cyo bakagira korali nk,akarima kabo

     
  • MBEGA MANA WEEE !NAHA TUGEZE KOKO ?

     
  • IMANA IRENGERE IYI KORARI KUKO,NIBA BIMEZE GUTYA KOKO YABA IGEZE KURE PE !

     
  • Hariko kuki mugira inzangano aho mwereye Gaparo muzageza ryari ?Intwaro mwakoresheje kugira ngo mumeneshe Gaparo mumwita ko ibyuma yahaye korari ko ya bikuye ikuzimu,hariko aricecekera,nubu muracyamushotora.Mwaretse Umunyarwanda wabandi ! Ibyuma murakodesha ko mushaka kandi byavuye ikuzimu kanfi bikarenga ifaranga mukarirya.Gaparo ntakiba muri koraru,abarimo gusenya umurimo ntubazi wowe.?mwahaye abandi nabo amahoro.

     
  • Hariko kuki mugira inzangano aho mwereye Gaparo muzageza ryari ?Intwaro mwakoresheje kugira ngo mumeneshe Gaparo mumwita ko ibyuma yahaye korari ko ya bikuye ikuzimu,hariko aricecekera,nubu muracyamushotora.Mwaretse Umunyarwanda wabandi ! Ibyuma murakodesha ko mushaka kandi byavuye ikuzimu kanfi bikarenga ifaranga mukarirya.Gaparo ntakiba muri koraru,abarimo gusenya umurimo ntubazi wowe.?mwahaye abandi nabo amahoro.

     
  • DUKWIYE GUSENGERA CYANE IYI CHOIR KUKO BIRAGARAGARAKO IFISE IBIBAZO

     
  • DUKWIYE GUSENGERA CYANE IYI CHOIR KUKO BIRAGARAGARAKO IFISE IBIBAZO

     
  • Banyamakuru mureke tubafashe ntimukavuge ibyo mutazi, choral salemu ntabibazo ifite ahubwo biri gukira kuko ni ibibazo byatewe n’uwari President NTAMBARA wishe korali akayivamo ahunze amadeni yarafite none murumuna we witwa GAPARO ufite abaririmbyi bake akoresha mu kavuyo kugirango berekane ko korali ifite ibibazo. Korali nta bibazo ifite ubu turakora umurimo w’Imana neza

     
  • Barababeshya ntabwo bigeze babaza icyo kibazo ahubwo batunguwe nuko uko bari bateguye gutora atari ko byagenze bari baziko baratora MUKAMASABO SERAPHINE[Mma Mukesha] babonye bitemeye bateza akavuyo, ibyo by’agapapuro ntabyavuzwe barababeshya.Mutureke twiyubakire umurimo muduhere abapasteur amahoro

     
  • Wenda reka tuvugeko ibyobyose ari ukubeshya. Noneho ngewe nangiragango nisabire uwo mupasteri waho mugatsata niba koko ari umu kristo nahe uburenganzira iyo choral salemu isubiremo amatora.

     
  • NTAMBARA YAJYANWE NAWE UVUZEKO ARIWE WISHE CHOIR NIWOWE NUWITWA GASANA MWAMUHIGAGA MUGERA NAHO MUVUGAKO MUZAMWICA MUKAMENA AMARASO IBYO MURABYIVUGIRA MUBIBWIRA UWITWA MUSONI IBYO SE SIBYO BYANYE NTAMBARA ?ARIKO UGATINYUKA NGO NGO YASIZE YISHE CHOIR ?KOKO UVURA UMUNTU AMASO AKAYAGUKANURIRA UYOBEWEKO NTAMBARA ARIWE WARUBATUNZE HAFI YAMWESE ?KANDI NANUBUNGU MURAKOMEJE GUHI UMUNTU WESE WARINSHUTI NA NTAMBA EJOBUNDI NTIMWOHEREJE ABAPOLISE GUHIGA BAMWE MUBARIRIMBYI BAKABAFATA BAKANABAMBURA MVUZE UBUGOME BWANYU BWAKWIRA BUGACYA KUKO MURIBABI PE !AHUBWO TURATABAZA POLISE YIGIHUNGUNGO IDUTABARE RWOSE IDUKIZE UBUGOME NIHOHOTERWA RIKOMEYE .MUKIZE MUMARAMAZE.

     
  • NTAMBARA YAJYANWE NAWE UVUZEKO ARIWE WISHE CHOIR NIWOWE NUWITWA GASANA MWAMUHIGAGA MUGERA NAHO MUVUGAKO MUZAMWICA MUKAMENA AMARASO IBYO MURABYIVUGIRA MUBIBWIRA UWITWA MUSONI IBYO SE SIBYO BYANYE NTAMBARA ?ARIKO UGATINYUKA NGO NGO YASIZE YISHE CHOIR ?KOKO UVURA UMUNTU AMASO AKAYAGUKANURIRA UYOBEWEKO NTAMBARA ARIWE WARUBATUNZE HAFI YAMWESE ?KANDI NANUBUNGU MURAKOMEJE GUHI UMUNTU WESE WARINSHUTI NA NTAMBA EJOBUNDI NTIMWOHEREJE ABAPOLISE GUHIGA BAMWE MUBARIRIMBYI BAKABAFATA BAKANABAMBURA MVUZE UBUGOME BWANYU BWAKWIRA BUGACYA KUKO MURIBABI PE !AHUBWO TURATABAZA POLISE YIGIHUNGUNGO IDUTABARE RWOSE IDUKIZE UBUGOME NIHOHOTERWA RIKOMEYE .MUKIZE MUMARAMAZE.

     
  • NGAHO DA !ESE WAMUNGANI NIBA KOKO MURABAKIRSTO MWARETSE IYO CHOIR IGATORA ?ESE UBUYOBOZI KOBIGARAGARAKO MUBURWANIRA MURAHEMBWA CYANGWA NIBYABYUMA GAPARU YABAGURIYE MUBA MWIFUZAKO MUZAJYA MUBIKODESHA KUKANYEREZA AYO MAKASHI ?SINUMVISENGO UWITWA MURENGATABU YARAYANYEREJE AKODESHA YIRIRA KUGEZA NANUBU NGO AKOMEJE KURYA IMITUNGO RUNONI ASHYIGIKIWE NA GASANA KUKO NAWE NTAKAZI AKIGIRA NGO ASIGAYE YIRIRWANA KURUSENGERO NA PASTOR MUBIRO BANDIKA IMPAPURO ZICA (ZITENGA)ABAKIRSTO NTAMPAMVU BABAHORA UBUSA,AYO MAKURU NATWE TWARAYAHAWE KUKINYAMAKURU CYACU TUZA NO MUGATSATA KOKO KUGENZURA IBYO BINTU,TWABAJIJE ABANTU BARENGA ICUMI BATUBWIRA AKARENGANE NIKANDAMIZA BIKORERWA ABO MWITA NGO BABA MUGICE (GROUP )NGO YUWITWA SHEMA.IBYO TURABIZI BYOSE MWEKUVUGAKO IYUMUNYAMAKURU YANDITSE AMAKURU ATARIYO AHUBWO NGEWE NKURIKIJE AYO TWAFASHE (NGEWE NDUMUNYAMAKURU WIKINYAMAKURU NTATANGAJE)NGEWE MBONA UBU ARICYAMAKE YANDITSE KUBIBAZO NZI NAMENYE BIJYANYE NUBUGOME BWA GASANA NA MURENGATABO.

     
  • Yayayayayayayayayayayayayayayayayaya

    Birababaje cyane ndetse biteye n’agahinda namwe nkaho mwakagize icyo mukora ngo ibintu bigaruke muburyo ahubwo nabonye mwibasiye abantu nkaho aribo gisubizo peeeee gusa namwe muri gutanga ibitekerezo ntabwo aribyiza ko mukomeza kuzana amazina y’abantu kdi batanahari rwose nimubareke biturize aho bari ubundi ahubwo mutange ibitekerezo byatuma ibintu bigaruka kumurongo munabaszngera nimba byanze chorale isenyuke bigire inzira aho kugumya ibacumuza kubusa ibavugisha amagambure

     
  • yewe turaterwa ntitubimenye nyamara birakwiye ko dusenga kuko byose biterwa na stani kuko niwe uteza amacakubiri. umwami adushyigikire

     
  • Ariko mana we Gusa ikibazo simwe ahubwo usibye nabo bashumba nababa hagarariye Niko bameze ahubwo nyine ubwo hagezweho amakorale navaho harageraho abakristo murarye muri menjye

    muri ADEPER urarenganywa wabaza NGO ndaziriki ugatengwa NGO uri ikigande.

    ESE umushumba avuzeko muri ibicucu abayoborwabo bavga ngwiki ?

    ndabona umushumba agiye guhabwa pansiyo asize umugani.

     
  • Yemwe abatarakebwe mwe. Ni gute mujyaho mugashyira igitutsi ku murimo w’Imana n’ itorero ryanyu namwe mutisize ese nibyo mwahamagariwe ? Erega muraterana amagambo hirya no hino ni MUKIZWE ubwo ko mubaye ba Sanibalati aho kuba ab’umumaro kuri beneso ngo mubasengere maze izina ry’ Isumbabyose ngo ryongere ryogezwe. Ese ko mwasabwe ibitekerezo byo gufasha beneso babatumye kubamwaza. ni MUKIZWE mube ab’umumaro. Naho ubundi umuntu uzi ibyo Imana yavuze kuri Salem bimwe bikaba bigaragara ntabwo yashyigikira abadakijiwe ku yisenya. Salem we ubaka ufite umwiko mu kuboko kumwe n’intwaro mu kundi kuko ushyigikiwe n’Iyatumye ubaho ntiwite kuri ba Sanibalati,Tobiya na Geshemu.Turagukunda kandi Imana irabizi byose izabimaraho

     
  • Ndabona inzego bireba z,itorero zabikemura, gusa nuko Harimo abavuga rikijyana babyihishe inyuma. Uriya muyobozi w,umudugudu nawe ni agakingirizo k,abo bavuga rikagerayo kuko yagendeye mubyo atazi. Gusa abanyamutwaro mubonye akazi ko gukora nimuyoboke ubutayu muzamuke imisozi. Imana nirebe umurimo wayo

     
  • Ariko bomboribombori yo muri ADEPR izashira ryari.yewe satani yarabinjiriye ntimwabimenya muraterwa namwe mukitera ADEPR bazayivaneho ntacyo imaze kuko ibyo bavuga naho bihuriye nibyo bakora wagirango baba bari mumarushanwa y,ibyisi bizashira.ubundise mwaretse abobabashyiriyeho niba Imana itabishimiye ko ntagihe bazamara kurubwo buyobozi bwabashajije.Nimukizwe mumaramaze muve mumatiku yanyu.

     
KWAMAMAZA

KWAMAMAZA
Facebook page
Twitter page